February 20, 2017

Abakorerabushake

Association Tubahumurize ishimira cyane  abakorerabushake baturuka ku isi yose badufasha kugera ku ntego yacu.

Uretse abagiraneza badutera inkungamu buryo bu nyuranye ku isi hose, Tubahumurize yakira ikanacumbikira umukorerabushake umwe buri mwaka. Uwo mukorerabushake adufasha mu mirimo itandukanye yaba akazi ko mubiro n’akazi ko hanze y’ibiro. Ukeneye gusobanukirwa birushijeho iby’ubukorerabushake n’uko nawe waba uukorerabushake kuri Tubahumurize kanda hano.

Kuba umukorerabushake kuri Tubahumurize biguha amahirwe yo gufasha abagore mu buryo bufatika. Biguha ubumenyi, biraguhugura, birashimisha kandi binahindura imitekerereze yawe niba uri umuntu ushaka kugira icyo umarira umwari n’umutegarugori.

Dore bamwe mu bakorerabushake icyo bavuga ku bihe bagiriye kuri Tubahumurize:


Inyandiko y’umukorerabushake: Maria Goeth, Munich, Germany (2010 – kugeza ubu)

Nabaye umukorerabushake muri Tubahumurize kuva mu Ugushyingo 2010 kugeza muri Werurwe 2011. Nahagiriye bimwe mu bihe byiza bya mbere mu buzima bwanjye.

U Rwanda rwankoze kumutima bwa mbere mfite imyaka 13 ubwo nabonaga inkuru kuri televiziyo ku bana bagizwe abasirikare muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Siniyumvishaga ukuntu umwana tungana yatemagura umuntu akamwica. Sinzigera nibagirwa ayo mafoto. Mu mwaka wa 2000 nongeye gukorwa ku mutima n’amafoto y’umweru n’umukara yari yarafashwe n’inzobere mu mafoto y’intambara witwa James Nachtwey ngiye kubona mbona nongeye kubonamo u Rwanda!

Igihe nafataga icyemezo nkazinga ibyanjye nkaza mu Rwanda sinarinzi uko bizangendekera n’ibyo nzahasanga. Icyo gihe Tubahumurize yari ikigo gito kitamaze igihe kirekire,nta gahunda yarihari y’icyo umukorerabushake ashobora gukora. “Gira icyo ukora. Koresha ubumenyi bwawe”, nasobanukiwe neza impamvu batakiraga abakorerabushake bari munsi y’imyaka 25.

Naje mfite gahunda yo gutangira korali y’abakobwa maze ivarizi yanjye nyuzuza impapuro z’amanota ya muzika. Ariko ngeze mu Rwanda nahise mbona yuko umuziki ataricyo kintu cya mbere kihutirwa bakeneye. Buri munsi bararirimbaga bakanabyina, hari ibindi bari bakeneye.

Natekereje ikindi nakora. Mfite ubumeni bwinshi mu bijyanye na mudasobwa ndetse ndi umudage kandi tuzwiho ubuhanga mu gupanga ibintu no gushyira ibintu kumurongo. Nahise nkoresha ubwo bumenyi mu gushyira gahunda za Tubahumurize kumurongo, kubika inyandiko n’amakuru ya Tubahumurize no koroshya inyandiko zose za Tubahumurize. Nakoze inzandiko nshya zifashishwa mu gusaba inkunga, nkora no kurubuga rwa internet rwa Tubahumurize inyandiko nzishyira mu gifaransa, icyongereza n’ikidage.

Ikindi nakoze ni uburyo bushya bwo kugurisha ibicuruzwa bidodwa n’abanyeshuri ba Tubahumurize. Ese ni ibiki abanyaburayi bakunda bakwifuza kugura? Ese ingano ya za mudasobwa bakoresha, ibitanda n’imeza ni iyihe? Mu gihe namaze muri Tubahumurize nagerageje kwagura isoko ryabo, kongera ubufatanye n’amahoteli, ndetse no kohereza ibicuruzwa mu Budage n’ibindi byinshi.

Hagataho nahise mbona n’umuryango w’Umunyafurika! Nakiranwe urukundo bituma numva ndi murugo. Jeanne, uwatangije Tubahumurize ni umwe m bantu ba mbere badasanzwe nari nahura nabo kuva navuka. Kubera ukuntu nkunda kwandika numva nzandika igitabo ku buzima bwe nkavuga amateka ye. Ntangiye kuvuga kuri Jeanne sinarangiza. Nashimishijwe cyane kandi nanone n’urukundo n’urugwira abandi bagore n’abakobwa banyeretse. Nubwo abenshi muribo bavuga ikinyarwanda gusa twabashaga kumvikana kuko burya hari ibintu udakenera amagambo kugirango ubyumve.

Banyakiriye kandi mu bujyana m ihungabana, ntibamfata nk’umuntu uvuye mu gihugu cy’amahanga utitaye kubyabo ahubwo bifungurirakunsangiza amateka yabon’intimba zabo. Umunsi umwe nabwiye umugore nti “Urakoze” ati “Ese uranshimira iki?” nti “Wakoze kunyakira no kunsangiza inkuru yawe n’amateka yawe” nawe aransubiza ati “Ahubwo ni wowe wakoze gufata urugendo rurerure ukaza inaha kumva inkuru zacu, bituma numva tutaribagiranye, numva hari utwitayeho ndetse hari uwifuza kudufasha, bituma numva dufite agaciro.” Ibyo bintu byankoze kumutima cyane.

Mbere yo kuza mu Rwanda nari narasomye ibintu byinshi ku Rwanda  cyanye cyane kuri Genocide, kugirango nze niteguye. Numvaga narasomye ibintu biteye ubwoba kandi bibi bishoboka ariko ntaho bihuriye n’iyo uje ukiyumvira ubuhamya bw’uwabiciyemo, kurebamu maso y’uwo muntu ugatekereza ko yaciye mu bintu ndengakamere ariko abona imbaraga zo gukomeza ubuzima. Niyo mpamvu ijambo “Ibirenze ukwemera” ariryo rishushanyaneza ibihe nagiriye mu Rwanda.

Uzumva inkuru zizakumenagura umutima, zikakuniga umuhogo ukumva ubuze umwuka ndetse hari n’ubwo ibyo bakubwiye ubirota iyo ubashije kubona ibitotsi. Ariko uzanabona abagore beza b’intwari babasha kubona imbaraga zo kwibuka ibyababayeho no gukomeza ubuzima bwabo bifitiye icyizere cy’ejo hazaza. Kumenyana n’abo bagore b’intwari ni umwe mu migisha nagize mu buzima bwanjye. Sinzibagirwa ibyiza banyigishije kandi nsaba Imana ngo nanjye mbashe kugira uruhare mu mibereho yabo.

Sinari narapanze kuzakomeza gukorana nabo ubwo nzaba nsubiye iwacu mubudage ariko imirimo ya Tubahumurize yaranejeje inankora ku mutima cyane kuburyo nahise nanjye ntangiza association yitwa “Ruandahilfe e.V.” Ruandahilfe e.V. yashyizweho kugirango ifashe imishinga ya Tubahumurize, kuri ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 26.

 

Biranezeza cyane uburyo ibitekerezo byo guharanira amahoro bya Tubahumurize byakwirakwiye mu bihugu bitandukanye ku isi ( hari abandi bafasha Tubahumurize baba muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), Tubahumurize yahurije hamwe abantu batandukanye ku gitekerezo cyo gufasha abatishoboye n’abahabwa akato muri societe utitaye ku nkomoko yabo cyangwa idini.

Nifuza kuzabona Tubahumurize na Ruandahilfe e.V. bbyagutse kurushaho bikagira abandi bantu benshi kurushaho babishyigikiye.

 

Inyandiko y’umukorerabushake : Elaine Lowe, Canada (2009)

Nahoraga nifuza kujya muri Africa ntagiye nk’umucyerarugendo ahubwo nk’umukorerabushake. Nashakaga ko “Africa” rirekera kuba ijambo ahubwo nkajyayo ngahura n’abantu baho, nkamenya ubuzima bwabo. Nibwo naje kumenya Tubahumurize numva ngize amatsiko n’umuhamagaro wo gufasha.

Muri 2009, nafashe inzira njyamu Rwanda mpamara amezi atatu kuva muri Nzeri kugera mu Gushyingo. Icyo gihe Tubahumurize ntabwo yarizwi cyane. Narahabaye nkajya mpa amahugurwa abagore n’abakobwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, isuku, imirire ndetse n’ubutabaza bw’ibanze. Abagore n’abakobwa bakunze cyane aya mahugurwa cyane cyanea ajyanye n’imiterere n’imikorere y’imibiri yacu. Natangaga n’amasomo y’icyongereza.

Ntushobora kumva ingaruka n’umusaruro waturuka mu bikorwa ukora!Imbuto yo kudoda quilts yaturutse ku munsi abakobwa bansangaga ndoda quilt mu bitambaro bari bajugunye batakoreshaga. Batangajwe n’uburyo ibitambaro byagaragaraga nk’ibyataye agaciro byavuyemo ikintu cyiza. Ubu quilts ni kimwe mubyo Tubahumurize igurisha kandi bikunzwe.

Ibihe nagiriye mu Rwanda sinzabyibagirwa mu buzima bwanjye. Nahamenyaniye n’inshuti nyinshi. Ushaka kumenya byinshi ku bitekerezo byanjye n’ibihe nagiriye mu Rwanda wasura blog yanjye.

 

Inyandiko y’umukorerabushake: Anita Nowak, Canada (2008)

Nabaye umukorerabushake wa Tubahumurize mu mpeshyi ya 2008 – ibihe nahagiriye byahinduye ubuzima bwanjye. I Kigali nahamaze ibyumweru bibiri ariko mbere yaho nari narasuye ibihugu 50, nukuvugako icyantangaje atari urugendo ubwarwo ahubwo ibyo Imana yakoze mu buzima bw’abantu.

Nahamagawe kujya mu Rwanda nyuma y’inama nini cyane yari yabereye kuri kaminuza ya McGill ku bijyanye n’uburyo bwo kurinda genocide. Ariko sinari narigeze na rimwe ntekereza ko “kwiga ku byifuzo by’abagore bifuza guhabwa inguzanyo yo gutangira imishinga mito” bizatuma nitekerezaho n’icyerekezo nifuza guha ubuzima bwanjye ndetse n’uburyo nifuza gukoresha impano zanjye n’ubumenyi bwanjye.

Ndashima cyane amahirwe nahawe yo kuba umukorerabushake kuri Tubahumurize. Byahinduye ubuzima bwanjye.

 

Inyandiko y’umukorerabushake: Helen Nowak, Canada (2008)

Nabaye umukorerabushake kuri Tubahumurize ibyumweru bitandatu mu mpeshyi ya 2008. Mbere yo kujya mu Rwanda nari umwe mu itsinda ryateguye ikusanya ry’inkunga yo gufasha imishinga ibirinanafashije gushyira mu bikorwa ubwo nazaga mu Rwanda:

Mbere na mbere, imwe mu nkunga yakusanyijwe yafashije gutangira ishuri ryo kudoda rya Tubahumurize. Icyo gihe hari itsinda ry’abagore ryatoranijwe rihabwa amahugurwa y’abarimu b’ishuri ryo kudoda, ayo mahugurwa yamaze umwaka. Ni umunezero ukomeye bintera gutekereza ukuntu uwo mushinga watangiye none kuri ubu mu buryo buhoraho buri mwaka abanyeshuri bigishwa kudoda.

 

Indi nkunga yakusanijwe yashyizwe ku ruhande ifasha mu gutangiza inguzanyo ku mishinga mito mito ihabwa abanyamuryango ba Tubahumurize (ushaka kumenya uko bene izo nguzayo zikorwa wareba kuri google “Grameen banking”). Umuyobozi wa Tubahumurize yahawe amahugurwa na Muhammed Yunus ku bijyanye n’inguzanyo ku mishinga mito mito maze nawe ashyira mubikorwa ubwo bumenyi yahawe mu gufasha abagore kwikura mu bukene no gutangira imishinga mito mito.

Gukora kuri iyi mishinga yombi byambereye umugisha, abakozi ba Tubahumurize baritanga kandi ibyo bakora babishyizeho umutima wabo, byanyigishije isomo rikomeye.

Ariko nanone gukorera mu Rwanda , byumwihariko mu kigo gifasha abagore bahuye n’ibibazo bikomeye nk’ibyo abanyamuryango wa Tubahumurize bahuye nabyo bisaba kugira umutima ukomeye. Ibi simbivugiye gutera ubwoba abandi bakorerabushake ahubwo ni ukubategura kuko aho bazakorera hazabagiraho ingaruka mu mitekerereze yabo n’amarangamutima yabo.

Muri rusange, ibihe nagiriye mu Rwanda ni ntagereranywa. Nagiye aho abakerarugendo bose basuye igihugu bifuza kujya, natumiwe mu bukwe butandukanye, namenyanye n’abantu benshi ubu bahindutse inshuti.