UBUJYANAMA MUMATSINDA
Abagore basaga 300 buri kwezi bahabwa ubujyanama mu matsinda. Tubahumurize ifite abajyanama b’umwuga babiri. Ubujyanama batangwa bushingira ku muco nyarwanda no ku mahame mpuzamahanga y’ubujyanama mu ihungabana. Abahabwa ubwo bujyanama bakubiye mu matsinda atandatu.
Mu gihe bahabwa ubujyanama mu matsinda, abagore n’abakobwa basangira ubuhamya n’ibitekerezo byabo. Benshi muri bo amatsinda nirwo rubuga rwonyine baba babonye rwo kwisanzuramo no kuvuga ibibazo baciyemo n’ibyo bari gucamo bakanagirwa inama. Mu bujyanama mu matsinda abagore n’abakobwa biga uburyo bwo gukemura no guhangana n’ibibazo. Nanone kandi gusangiza abandi ibibazo no gutega amatwi bituma abagore n’abakobwa bo mumatsinda bubahana bakanafashanya.
UBUJYANAMA BW’UMUNTU KUGITI CYE
Umuhuzabikorwa wa Tubahumurize aba ahari buri gihe yiteguye kwakira no kugira inama ubyifuza buri wambere kugera kuwa gatanu. Umujyanama w’umwuga nawe araboneka mugihe cyose hari umukeneye. Buri cyumweru abagore basaga 15 bakirwa bakanafashwa mu bujyanama bw’umuntu kugiti cye aho babona amahirwe yo kwisanzura bakavuga ibyo batatinyuka kuvuga muruhame.