February 20, 2017

Imirimo ibyara inyungu

Kugira umurimo ubyara inyungu bifasha abagore kwiteza imbere no kwigira.

Uretse ishuri ryigisha gufuma no kudoda ndetse n’ishyirahamwe, Tubahumurize itanga inguzanyo y’imishinga mitoya ibyara inyungu.

Abagore bahabwa inguzanyo ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60,000rwf bakayishyura mu mezi 12 kugirango n’abandi babashe kubona inguzanyo.

Abahawe inguzanyo bahugurwa ku icungamutungo no kwihangira umurimo.

Kuva iyi gahunda yatangira muri 2008, abagore bamaze guhabwa inguzanyo zigera kuri 350 ku mishinga mito ibyara inyungu. Tubahumurize yateye inkunga imishinga itandukanye harimo nk’iyi ikurikira:

  • Gucuruza ibiribwa
  • Gucuruza ubuconsho (utuntu dusanzwe dutandukanye)
  • Gucuruza imyenda ya caguwa
  • Restaurants ntoya
  • Ubworozi bw’amatungo magufi
  • Gucuruza ibijyanye n’ubukorikori

Uko ubushobozi buzagenda bwiyongera tuzabasha gutanga inguzanyo zirenzeho  ndetse n’umubare w’abazihabwa uzagenda wiyongera.

Ingaruka

Nyuma ya 1994, abagore benshi bahohoterwaga n’abagabo babo kuko batari bafite ikindi bakora ntaho bahungira kuko ntacyo binjizaga. Bamwe muri bo bari baranduye agokoko gatera Sida abandi barabyaye abana batagira ba se, yewe hari n’ababaga mu muhanda. Abo bagore bagiye bahabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere bituma babasha kubaho no kwigira bibatura ingoyi y’ihohoterwa.

Umusaruro ubwawo urigaragaza: Kuva muri 2008 inguzanyo zirenga 350 zahawe abagore n’abana barenga 700 ndetse ubuzima bwabo bwahinduwe n’iyi gahunda.  Mbere yo guhabwa inguzanyo abagore bahabwa ubujyanama ndetse n’amahugurwa mu bijyanye no kwihangira imirimo no gucunga umutungo kugirango imishinga yabo bazatangira izabashe gutera imbere idahombye.

Niba wifuza gusobanukirwa birenzeho kuri iyi gahunda ndetse no kuyigiramo uruhare watwandikira kuri tubahumurize@yahoo.fr