February 20, 2017

Ishyirahamwe

Buri mwaka, abanyeshuri batanu ba mbere barangije kwiga kudoda no gufuma mu ishuri rya Tubahumurize binjira mu ishyirahamwe rya Tubahumurize rikorera ku cyicaro cya association

Ishyirahamwe rigizwe n’abagore basaga 25. Bose hamwe bafashanya kudoda no gufuma ibyiyoroswa (quilts) n’ibindi, bigacuruzwa n’abakozi ba Association ndetse n’inshuti zo mu mahanga.

Kuba mu ishyirahamwe bitanga akazi kizewe gatuma abagore batishora mu bikorwa byabashyira mu kaga bashakamo amafaranga.

Reba ibicuruzwa bidodwa n’abagore bo muri Association ku rubuga rwacu cyangwa usure iduka ryacu unarebe uko babidoda.