Tubahumurize iha abagenerwabikorwa bayo amahugurwa ku bintu bitandukanye harimo:
UBURYO UMUNTU YAKWITEZA IMBERE & UBURINGANIRE/UBURENGANZIRA BWA MUNTU
Amahugurwa ku bijyanye n’uburenganzira bwa mntu no kwiteza imbere ahabwa abagenerwabikorwa mu buryo buhoraho kuri Tubahumurize. .
Amahugurwa aheruka yibanze kuri ibi bikurikira:
– Gucunga imari mu bucuruzi buciriritse no gukora igenamigambi
– Kwihangira imirimo nk’umugore
– Abagore n’agaciro k’imirimo itishyurwa
– Abagore n’intambara
– Amategeko n’inshingano zigendanye z’abashakanye
– Uruhare rw’abagore mu matora ya demokarasi
– Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburengenzira bwacu nk’abagore
– Icyongereza
AMASOMO KU BUZIMA N’UBUZIMA BWO MU MUTWE
– Kubana n’ubwandu bwa HIV/AIDS
– Isuku y’umugore
– Amasomo ku buzima bw’imyororokere
– Amasomoku mirire
– Guhangana n’ihungabana
– Uburere bw’umwana