February 20, 2017

Kudoda

Buri byiyoroswa (quilt) bikatwa bikanadodwa n’abanyeshuri ba Tubahumurize bakoresheje intoki hakurikijwe ibyo umuguzi akunda n’ibyo ashaka. Abanyeshuri ba Tubahumurize bamara umwaka biga kudoda no gufuma bakadoda ibicuruzwa byose bigaragara mu gatabo k’ibicuruzwa

Iyo abanyeshuri barangije umwaka w’amasomo bamwe bahitamo kwinjira mu ishyirahamwe rya Tubahumurize rikorera ku cyicaro cya Association. Abagore makumyabiri bagize ishyirahamwe bagabana amafaranga yinjiye aturutse mu byo badoda bigurishijwe, ibi bikabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Igitanda cya 1m20 (single) ‐ $80 USD / 60,000 RWF

Igitanda cya 1m60 (double) ‐ $90 USD / 67,500 RWF

Igitanda cya 1m80 ‐ $100 USD / 75, 000 RWF

Igitanda cya 2m20 ‐ $110 USD / 82,000 RWF


*Kumeshesha hakoreshejwe dry cleaner gusa

Buri quilt irihariye kandi isa ukwayo, ikoranwa urukundo n’abagore bo muri Tubahumurize. Iyo abagore bicaye hamwe badoda quilt baraganira, bagahugurana, bakaruhurana ibikomere byo kumutima.

Abaguzi n’abashyitsi bahabwa ikaze kuza kureba no gufatanya n’abagore bo muri Tubahumurize kudoda. Ikaze ku iduka uzaze urebe aho bari mukazi badoda!

Kudoda buri quilt bifata igihe kinini n’imbaraga nyinshi kandi uyifashe neza wayirambana ubuzima bwose. Umuguzi ashobora guhitamo ibara rimwe ry’inyuma, abadozi bakamuhitiramo ayo bavanga imbere cg bagafashana kuyahitamo.

Tubahumurize Association ni ikigo kigisha imyuga kikanatanga ubujyanama ku bagore b’abanyarwandakazi.

Association-Tubahumurize-Product-Catalogue-2014

Ushaka kugira icyo ugura watwandikira kuri  tubahumurize@yahoo.fr