Kuva mu mwaka wa 2009 ishuri ryo kudoda no gufuma rya Tubahumurize ryatangira ryigisha abanyeshuri bagera kuri makumyabiri buri mwaka umwuga wo kudoda, gufuma, no kudoda ibyiyoroswa (quilting).
Amasomo yose atangwa ku buntu. Abanyeshuri bo muri Tubahumurize bahabwa ifunguro ryo kumanywa kuko benshi muri bo baba badafite ubushobozi bwo kwigurira icyo kurya, hari n’abiririrwa iryo funguro bahabwa ku ishuri badafite ubushobozi bwo kubona irindi. Uretse kwiga umwuga wo kudoda, abanyeshuri banahabwa amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, gucunga umutungo, kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Mu myaka yashize abakorerabushake bo muri Tubahumurize bagiye batanga andi masomo ajyanye n’ubugeni, indimi (icyongereza) ndetse no kuririmba. Uretse amasomo, abanyeshuri banahabwa ubujyanama mu ihungabana.
Kugeza ubu abakobwa barenga 100 nibo bamaze kwigishwa na Association Tubahumurize.
Abanyeshuri
Abanyeshuri hafi ya bose ni abana babyawe cyangwa barerwa n’abanyamuryango ba Association Tubahumurize. Abandi ni abana b’impfubyi baturuka mu karere ka Kicukiro Association Tubahumurize iherereyemo. Bamwe muri bo bapfushije ababyeyi bombi abandi bafite umubyeyi umwe ariko bose baba mu buzima bukomeye.
Abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka 16 kugera kuri 25, bafite icyiciro cy’amashuri abanza. Ntibagize amahirwe yo gukomeza amashuri yabo kubera ikibazo cy’amikoro cyangwa ibindi bibazo bahuye nabyo. Ishuri ry’imyuga ribaha amahirwe yo kugira umwuga bamenya ukabafasha kwibeshaho.
Akamaro
Buri mwaka bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yo gufuma no kudoda binjira mu ishyirahamwe rya Tubahumurize abandi bagahitamo kujya kwikorera ku ma centre y’ubucuruzi hirya no hino mu Rwanda.
Hari na bamwe mu banyeshuri babashije gusubira mu mashuri asanzwe barangiza ayisumbuye.
Kuri ubu abanyeshuri bose barangije bafite imirimo ibabyarira inyungu kubera ubumenyi bakuye mu ishuri ry’imyuga rya Tubahumurize.
Haramutse habonetse ubundi bushobozi Tubahumurize yajya ifasha abanyeshuri barangije kwiga ikabagurira imashini zo kudoda kugirango batangire nabo biteze imbere.