February 20, 2017

Amateka yacu

Jeanne Mwiriliza and her familiy

Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni barimo n’umugabo we, Jeanne Mwiliriza yafashe akamenyero ko guhura n’abandi bagore bacitse ku icumu bakaganira bagahumurizanya.

Mu ijoro rimwe mu mwaka wa 2004, inshuti magara yo mu bwana ya Jeanne yishwe n’umugabo wayo. Jeanne agahinda karamurenze kuko yumvaga ko yakabaye yarafashije inshuti ye yahoraga imubwira ko umugabo ayitera ubwoba ayibwira ko azayica. Kuva ubwo Jeanne yahise yiyemeza gufasha abagore b’abanyabibazo bakorerwa cg bakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina kugirango ibyabaye ku nshuti ye magara bitazagira undi bibaho.

Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2006, Jeanne yatangije Association Tubahumurize igamije gufasha abagore bahuye n’ihohoterwa  mu Rwanda, yaba ari abacitse ku icumu rya genocide, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngo, n’abafashwe ku ngufu. Mu gufasha abagore, Jeanne yifuzaga ko bizanafasha abana babo kwiyubaka bakava mu bukene bityo ntibazahure n’akaga nk’ako ba nyina bahuye nako.

Kugeza ubu Tubahumurize imaze gufasha abagore barenga 1000, abagore bahurira mu matsinda ndetse bakanakurikranwa buri wese ku giti cye mu bujyanamo mu buzima bwo mu mutwe, bigishwa kwihangira imirimo ndetse bahabwa inkunga yo gutangira imishinga mito mito.

Kubera ubufasha bw’abafatanyabikorwa ba Association, gahunda za Tubahumurize zikomeje kugenda zihindura ubuzima bw’abagore n’abana. Turifuza kwangura ibikorwa tukagera ku bagore benshi kurushaho mu bice bitandukanye by’u Rwanda.