February 20, 2017

Abagenerwabikorwa

Association Tubahumurize ifasha abagore n’abakobwa bafite ibibazo binyuranye harimo:

  • Abarokotse Genocide
  • Abahohotewe muri genocide ndetse n’abahohoterwa mu ngo zabo
  • Abagore babana n’ubwandu bwa virusi itera Sida
  • Abagore bibaba, abana b’impfubyi batunze ingo zabo
  • Abapfakazi

Abenshi mu bagenerwabikorwa ba Tubahumurize bari muri ibi byiciro.

Tubahumurize kandi igira uruhare mu gufasha abana (harimo impfubyi za Sida) n’abandi batishoboye kubera imyaka y’ubukure cyangwa uburwayi.

Kuva Tubahumurize yatangira mu mwaka wa 2006 imaze gufasha abagore barenga 1000 mu Rwanda hose n’abana barenga 1500.