February 20, 2017

Intego & Intumbero

Intego

Gufasha abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa ndetse n’abahabwa akato mu Rwanda tubaha ubujyanama mu ihungabana ndetse tunabigisha imyuga yatuma bikura mu bukene bakiteza imbere.

Intumbero

Muri Tubahumurize, twizera ko abagore bashoboye kandi ntituzaruhuta kugeza ubwo :

  • Abagore bo mu Rwanda bazabasha kubaho mu mahoro, bafite ubuzima buzira umuze ndetse bakakirwa bakanabasha kwiteza imbere
  • Imizi y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina izarandurwa
  • Amajwi y’abagore n’abana mu Rwanda azategerwa amatwi aho gucecekeshwa