February 20, 2017

Umurongo ngenderwaho

 

Ninde dufasha?

  • Duhera ku rwego rwo hasi aho dushobora kugira uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw’abantu 
  • Imbaraga zacu tuzishyira mugufasha abagore bahuye n’ibibazo kurusha abandi, cyane cyane abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.
  • Dufasha abagore tutagendeye ku myaka yabo, amoko cyangwa imyemerere.
  • Tuzi neza ko gufasha umugore uba ufashije n’abo afasha kandi uba wubatse umuryango nyarwanda kuri ubu n’ahazaza

Dufasha dute?

  • Duhuza uburyo bwo mu muco nyarwanda n’amahame y’ubufasha mu ihungabana
  • Twita ku mitekerereze, amarangamutima , roho, amagara n’ubukungu kuko tuzi ko byose bihurira hamwe mu kugira uruhare mu myitwarire y’umuntu
  • Twita ku mwihariko w’amateka n’ubuzima bwa buri mugenerwabikorwa
  • Twubakira ku mbaraga n’ubushobozi agabore basanzwe bifitemo
  • Tugendera ku bushobozi bw’abagore bwo gufashanya. Ubujyanama mu matsinda bukuraho imipaka y’ubwigunge, bukubaka ubufatanye ndetse bukazana gukira kw’ibikomere
  • Dufasha abagore mu nzira yo gukira ibikomere bakagera ku kwigira. Ubujyanama mu ihungabana niyo ntangiriro ariko siho bigarukira. Abagore akenshi batugeraho barahungabanye bagatangirira mu bujyanama mu matsinda cyangwa ubujyanama ku muntu kugiti cye. Uko bagenda bakira ibikomere niko batangira kwinjira mu zindi gahunda zigamije kubafasha kwigirira icyizere no gutangira kwiteza imbere.
  • Mu gihe bishoboka kandi bibaye ngombwa dufasha mu kwiyunga no gusubizwa mu buzima busanzwe.